Itangazo rigenewe Abanyamakuru

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi UDPR, hamwe n’Abayoboke baryo banejejwe no gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, intsinzi ihambaye mwegukanye, intsinzi yanyu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni intsinzi ya FPR-Inkotanyi, ni intsinzi y’Imitwe ya Politiki yabashyigikiye Nyakubahwa, ni intsinzi y’Abanyarwanda bose! Dutewe ishema no kugira agaciro mu Rwatubyaye no mu mahanga!
Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR n’Abayoboke baryo ntituzagutenguha imbaraga, ubwenge, ubuhanga, ubushobozi kujya inama no gukorera hamwe nibyo bizakomeza kuturanga. Tuzakomeza intumbero y’Ishyaka UDPR yo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tubifurije imirimo myiza , ubuzima bwiza, imikoranire myiza! tubifurije u Rwanda rw agaciro karambye u Rwanda rufite ijambo mu ruhando rw amahanga! Imana Ibarinde!

Bikorewe i Kigali ku wa 05 Kanama 2017

NIZEYIMANA Pie (se)
Perezida w’Ishyaka UDPR