UDPR yahuguye abayoboke bayo mu Ntara y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/1/2017 muri Hotel Urumuli mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ishyaka UDPR ryasuye abayoboke baryo bo muri iyo Ntara mu mahugurwa asanzwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayoboke ba UDPR no Kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika.

Bwana Pie Nizeyimana President wa UDPR atangiza amahugurwa ku mugaragaro yabanje kwibutsa abayoboke bari bitabiriye amahugurwa amavu n’amavuko y’Ishyaka UDPR ababwira ko UDPR yashinzwe igirango Irengere cyane cyane Ubumwe bw’abanyarwanda bwari bwarasenyutse, yakomeje yibutsa ko amahugurwa nkaya ari ingirakamaro ku bayoboke bahagarariye abandi, ku bayoboke basanzwe no ku Gihugu muri Rusange, yanibukije aho Ishyaka UDPR Rihagaze mu matora ya perezida wa Repubulika ahp UDPR izashyigikira Nyakubahwa Kagame Paul ndetse yibutsa abo bayoboke ko UDPR ifite Umuhigo wo kuzashakira amajwi ibihumbi Magana acyenda (900000)Nyakubahwa Kagame Paul mu rwego rwo kumushyigikira mu Nzira nziza yo kubaka u Rwanda , yasabye abayoboke bitabiriye ayo mahugurwa kwikosoza ku malisiti y’itora hakiri kare no kuzitabira amatora neza kandi bazindutse ndetse anabashishikariza kuzitabira ibikorwa by’ubukorerabushake aho batuye kugirango igikorwa cy’amatora kizagende neza.

Nyakubahwa Kwizera JD Perezida wa Komite Ishinzwe kunga no gukemura impaka muri UDPR mu kiganiro cye cyibanze ku matora yasobanuriye abayoboke akamaro k’amatora muri Demokarasi agaragaza abafite imiziro yo kudatora , uko Kandidature zitangwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Komisiyo y’amatora

Sen Mukankusi Perrine Visi Perezida w’Ishyaka UDPR mu kiganiro cye yabanje gushishikariza abayoboke gukunda Ishyaka, asobanura icyo Ishyaka ripfana n’Umuyoboke akomeza yerekana ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore yerekana n’akamaro kabwo mu kubaka Igihugu,

Amahugurwa yatangiye sa tatu za mugitondo asonzwa sa mu nani n’igice aho abayoboke abgaragaje morale yo ku rwego rwo hejuru banizeza ko bazagira uruhare rugaragara mu gushakira amajwi Ibihumbi 900 NYakubahwa Kagame Paul Igihe Compagne izaba itangiye.