UDPR Yasuye abayoboke bayo mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri UYU WA GATANDATU TARIKI YA 12/3/2016
UDPR Yahuguye abahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo,
Atangiza Amahugurwa ku Mugaragaro Bwana Pie Nizeyimana Perezida wa UDPR yabanje gushimira abayobozi ba UDPR mu Ntara y’Amajyepfo Ukuntu bakanguriye abayoboke ba UDPR kwitabira amatora y’inzego z’ibanze kandi bagatora ingirakamaro, yashimiye by’umwihariko abayoboke ba UDPR bagiriwe ikizere n’abandi baturage bakabatorera kubahagararira mu Nzego z’Ibanze mu buyobozi bunyuranye bwatorerwaga,
Yibukije abayoboke ko u Rwanda Twitegura kwibuka Jenoside yakorerewe Abatutsi ku Nshuro ya 22 bityo ko nkuko bisanzwe abayoboke bose ba UDPR aho bari mu Gihugu bagomba kuzitabira Ibikorwa byose biteganyijwe mu gihe cy’Iminsi ijana twibuka abacu bazize iyo Jenoside.
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Pie Nizeyimana “ Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”
Perezida wa UDPR yerekanye amateka yaranze u Rwanda : Mbeye y’Ubukoloni, mugihe cy’ubukoloni na nyuma y’Ubukoloni

JPEG - 60.3 kb
Abayoboke ba UDPR mu mahugurwa

Aho byagaragaye ko mbere y’ubukoloni abanyarwanda bari babanye neza, basangira byose bashyingirana, bagabirana inka, bahingirana, basabana amazi, Bambaza Imana imwe, bafite Umwami umwe ( Umwami wa Rubanda) n’ibindi byiza byinshi yarangaga abanyarwanda.
Mu gihe cy’ubukoloni byaragaye ko ariho hatangiye amacakubiri aho abazungu babuze uko bayobora neza abanyarwanda bazana uburyo bwo guca ibice nkuyobore (Divide and rule)
Nyuma y’ubukoloni u Rwanda rwagize ubutegetsi bubi bushingiye ki ivangura ryari ryarabibwe n’abakoloni biviramo abatutsi guhunga abandi bahabwa akato bacirirwa za Bugesera ngo bicwe n’isazi ya Tsetse, abandi barahezwa ku byiza hafi ya byose by’Igihugu.

JPEG - 51.3 kb
Abayoboke mu matsinda

bitabiriye amahugurwa bagize umwanya wo gukorera mu matsinda aho basesenguye imibereho y’abanyarwanda mu rwego rw’imibanire, mu bukungu, mu butegetsi n’imiyoborere mu bihe bikurikira; igihe cya mbere y’ubukoloni; igihe cy’ubukoloni n’igihe cya nyuma y’ubukoloni.

JPEG - 45.2 kb
Agaragaza ibyo baganiriye mu matsinda

amahugurwa yasojwe abitabiriye amahugurwa biyemeje gukomeza gusobanura amateka yaranzwe u Rwanda cyane cyane bahangana n’abagishaka gutsemba abanyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.