UDPR yasuye abayoboke bayo mu Ntara y’amajyaruguryu

UDPR yahuguye abayoboke Byo Bo mu Ntara y’amajyaruguru,
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/3/2016 muri Hotel Urumuli, Ishyaka UDPR ryahuguye abayoboke baryo.

Bwana Pie Nizeyimana Chairman wa UDPR ku Rwego rw’Igihugu atangiza amahugurwa ku mugaragarpo, yibukije abayoboke ba UDPR ko U Rwanda twiteguye kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yabwiye abayoboke gukomeza kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera, yongeye kwibutsa ko nubwo u Rwanda rutuwe n’urubyiruko rwinshi harimo n’abavutse nyuma ya Jenoside ko batagomba kwirara ngo bumve ko abashakira inabi u Rwanda n’abanyarwanda basinziriye ko iteka bahora bifuza gusubiza u Rwanda aho rwavuye, abasaba gushyira hamwe batanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe igihe baketse ingengabitekerezo ya jenoside ahantu aha naha,
Yongeye gushimira abayoboke ba UDPR ukuntu bitwaye mu matora y’inzego z’ibanze aho buri mu yoboke wa UDPR yitabiriye aya matora usibye uwari urwaye ndetse bamwe muri bo bagirirwa ikizere n’abaturanyi babo babatorera kubahagararira mu nzego zitandukanye z’ibanze.

Bwana Rwigema Gonzague visi Perezida wa Kabiri wa UDPR atanga ikiganiro cye mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside yibukije ko jenoside itajya ibaho bitunguranye, ko kugirango ishoboke ibanza gutegurwa kugeragezwa, abihuza n’imyitwarire y’abanyapolitiki ko bagomba kwitwara uko amategeko abiteganya bityo bikarinda gukora nabi aho kwava hose


Bwana Kwizera Jean de Dieu Perezida wa Komite ishinzwe kunga no gukemura amakimbirane no gusobanura amategeko ya UDPR, atanga ikiganiro cye ku matora, yibukije ko amatora agira amoko menshi, aho yabwiye abayoboke ko nubwo barangije amatora y’inzego z’ibanze ko muri 2017 hari amatora ya Perezida wa Repubulika, 2018 amatora y’abadepite, 2019 amatora y’abasenateri ko kandi buri matora yose ateganywa n’itegeko.

Bwana Ngiruwonsanga J Damascene Umunyamabanga Mukuru wa UDPR asoza amahugurwa yabereye mu Ntara y’amajyaruguru, yibukije abyoboke bari bayitabiriye ko bagomba kuzageza kubo baje bahagaraiye ibyo bungukiye muri ayo mahugurwa kandi ko kongera abayoboke ba UDPR ari ishingano ya buri wese kugirango UDPR izagere ku ntego yiyemeje

Amahugurwa yatangiye sa tatu zuzuzye asonzwa saa cyenda