UDPR yahuguye abayoboke bayo mu Ntara y’Iburasirazuba

Ishyaka UDPR ryahuguye abayoboke baryo bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku mategeko agenga amatora mu Rwanda no kugukumira Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo;

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13/02/2016 muri SAVANA mu Karere ka Bugesera, Ishyaka UDPR ryahuguye abayoboke baryo batandukanye bo mu Ntara y”iburasirazuba.
Atangiza amahugurwa ku mugaragaro Bwana Pie Nizeyimana Perezida wa UDPR, yibukije abayobozi batandukanye bayitabiriye ko Abayoboke ba UDPR bagomba kugira uruhare rugararagara mu bikorwa byose byubaka Igihugu aho yabashishikarije gukomeza kwitabira Amatora y’inzego z’ibanze haba abiyamamaje cg abatora bakazitabira amatora yose asigaye yo mu Nzego z’Ibanze,

JPEG - 38.7 kb
Perezida wa UDPR Pie Nizeyimana afungura amahugurwa

Yanibukije abayoboke ba UDPR ko bagomba kuzafatanya n’abandi banyarwanda muri rusange igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse atanga n’umukoro wo kwigira hamwe igikorwa cyihariye Ishyaka UDPR ryazakorera Incike za jenoside cg Imfubyi mu rwego rwo gukomeza kwihesha agaciro no gufata mumugongo abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 33.9 kb
Bwana Ngiruwonsanga Jean Damascene Umunyamabanga Mukuru wa UDPRAtanga ikiganiro ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Bwana Ngiruwonsanga Jean Damascene Umunyamabanga Mukuru wa UDPR mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa
“ Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo” yibukije ko jenoside idashobora kubaho mu buryo butunguranye, yavuze ko jenoside kugirango ishoboke haba harabayeho kuyitegura, ikigishwa , hakabamo gutandukanya abantu aho bamwe bashobora kwitwa amazina y’ibisimba nk’inzoka inyenzi,… aho ibi bikorwa biba bigamije kwambura agaciro ikiremwamuntu hagenderewe kutesha ubumuntu itsinda ringambiriwe kurimburwa kugirango abazagira uruhare mu gukora jenoside bajye biyumvisha ko bicaga abantu batari abantu ahubwo ari ibyo bisimba bicaga( dehumanization)

JPEG - 38.3 kb
hon Mukankusi Perrine Visi perezida wa Mbere wa UDPR atanga ikiganiro ku Matora mu Rwanda

Hon Mukankusi Perrine mu kiganiro yatanze” Amatora mu Rwanda” yibanze mu kwibutsa abayoboke ba UDPR ko ari Inshingano za buri muyoboke kwitabira ibikorwa byose by’amatora, kuva ku gufata amakarita y’itora, gutora cg kwiyamamaza ;
Yibukije by’umwihariko ko nubwo amatora y’inzego z’ibanze adashingiye ku mitwe ya politiki, bitavuze ko umuntu wiyamamaza atagobye kugira umutwe wa politiki uyu nuyu abarizwamo,

JPEG - 50.4 kb
Abayoboke ba UDPR mu mahugurwa

Ari naho yahereye yifuriza itsinzi bamwe mu bayoboke bacu batanze candidature ku bujyanama bw’Uturere cg umujyi wa Kigali, anashimira abamaze gutorwa mu nzego zimwe na zimwe zamaze gutorerwa nko mu midugudu, inzego z’urubyiruko, inzego z’abagore, …
Bwana Pie Nizeyimana Perezida wa UDPR asoza amahugurwa yasabye abayoboke bari bayitabiriye ko Ishyaka UDPR rishyigiye Imigendekere myiza y’amatora mu Rwanda ko ukurikije uko amatora aba no mu bindi bihugu u Rwanda rumaze gutera intambe muri Demokarasi aho usanga gutorwa kwiyamamaza hatabaho gusebanya ku ba kandida banyuranye bahatanira imyanya kandi n’abanyarwanda basigaye batora Inyangamugaho aho gutora umuntu ushingiye kuko yaguhaye icupa cg ko mufite ibyo mupfana.
.