MUHANGA:Ishyaka rya UDPR rikomeje kwegera abaturage mu mahugurwa

Ishyaka riharanira Ubumwe bw’abanyarwanda na Demokarasi UDPR, ryasuye abayoboke baryo bo mu Ntara y’Amajyepfo aho bongeye gushimangira ko buri munyarwanda yagombye kumenya inyungu zo gukomeza kuyoborwa na Paul Kagame nyuma ya 2017

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/8/2015 mu Karere ka Muhanga, Ishyaka UDPR ryahuguye abayoboke baryo, ayo mahugurwa yibanze ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu Matora ashingiye kuri Demokarasi n’amategeko agenga amatora n’imyitwarire y’imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki.

Bwana Pie Nizeyimana Perezida wa UDPR ku rwego rw’igihugu atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro yabanje gushimira abayoboke ba UDPR mu Ntara y’Amajyepfo ukuntu bitabiriye ari benshi kandi ku gihe, yakomeje yibutsa abayoboke ba UDPR ko bagomba gukomeza kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta , aho yabashishishikarije ko buri muyoboke wa UDPR atagombye kugaragara mu basiba umuganda, kudatanga Ubwisungane mu Kwivuza, Kugira isuku n’ibindi ; yasabye abari bitabiriye aya mahugurwa kuba intangarugero muri byose.

Mu Kiganiro cya mbere Rwigema Gonzague, Visi perezida wa kabiri wa UDPR ku rwego rw’igihugu yibukije abayoboke indangagaciro zigomba kubaranga, aho yabasabye kuba intangarugero mu muryango nyarwanda

Ngiruwonsanga J Damascene Umunyamabanga Mukuru wa UDPR, yaganirije abayoboke ku myitwarire ikwiriye kuranga umunyapolitiki mu gihe cy’amatora anashishikariza abayoboke ba UDPR kuziyamamaza mu matora y’ibanze ateganyijwe muri 2016.